Muri iyi minsi ya none abantu benshi bafite ibikomere by’umutima bimaze igihe kirekire kandi bikeneye komorwa kugirango bongere bagire icyanga cy’ubuzima. Hari ababizi rwose ko babifite ndetse bakjya no gushaka ubufasha cg niyo batabushaka ariko bakaba baziko ibibabaho bifitanye isano n’amateka yabo. Hari abatabizi na gato kuburyo nubwo imyitwarire yabo, imigirire yabo ibigaragaza ariko kuri bo bumva aribwo buryo bwo kubaho. Uzumva umuntu akubwiye ati ngwewe burya simvugirwamo, ntawanzanaho imikino, ntihakigre untera imbabazi, nge ndi umunyamahane, ngwewe simva ku izima n’ibindi. Iyi myitwarire igafatwa rwose nk’ikintu cyigenzi mu buzima bwe kuburyo atifuza kugihindura.
Ariko se ibi byose bikomoka hehe, Bitangira ryari, byakwirindwa bite? Nkuko twabibabwiye mu biganiro byacu bibanza twifuza ko umuntu uzadutega amatwi azatangira akimenya mu buryo bwuzuye kuva abayeho kugeza uyu munsi kugirango amenye ibyo akwiriye gukosora nibyo akwiriye kongeramo imbaraga.
Nagiye nganira n’abantu benshi, abakuze, abato, abakomeye, abaroheje, abize menshi, abize make n’abatarageze mu ishuli maze nkababaza igihe umuntu atangira kubaho. Mu buryo bwihuse rwose abenshi bamboneraga igisubizo ko ari igihe aba yavutse. Nibyo koko abantu benshi baziko umuntu atangira kubaho umunsi yavutseho ndetse nawe uduteze amatwi hari igihe ariko ubizi. Gusa nagirango mbabwireko umuntu atangira kubaho umunsi intanga ngore ihura n’intanga ngabo akaba ari naho imibereho myiza cg imibereho mibi itangirira.
Ni benshi bajya bibaza bati ese koko n’umwana uri munda ya nyina ashobora kugira ibikomere? Yego rwose umwana uri munda ashobora kugira ibikomere kuko ni umuntu. Ababyeyi b’abagore babizi neza kundusha. Umwana uri munda arumva: Iyo nyina yikanze arabyumva, iyo hari uvuze arabimenya. Umwana uri munda ararya binyuze mu maraso yanyina, arishima, arababara, arahangayika mbese muri rusange azi kumenya ibyiza ni bibi, niyo mpamvu, nongeye kubibutsako ibikomere by’umuntu bishobora gutangira akiri munda ya nyina.
Ubushakashatsi bwakozwe na Monica muri kaminuza ya emroy bwagaragje ko iyo umugore utwite ahangayitse, ahozwa ku nkenke akagira agahinda, akabura amahoro, ibi byose bigera ku mwana maze bigatuma imikorere y’ubwonko itagenda neza, kuko umwana nawe atangira guhangayika. Ibi bishobora gutuma umwana avuka adakuze, inda ivamo, cg niyo yavuka umwana akaba azagira ibibazo mu myitwarire ye. Amahane, kwigunga, guhorana umushiha n’ibindi umuntu agenda agaragza amaze gukura ariko yarabitewe nuko nyina amutwite yari ahangayitse cyane. Ubyibonaho none cg tubikubonaho ariko burya bishobora kuba bifite inkomoko ya cyera cyane.
Ubu bushakashatsi kandi Bwerekanye ko ababyeyi babuze amahoro batwite, ubwonko bw’abana babo budakura uko bikwiriye maze bakagira ibibazo byo gutsindwa mu ishuri, guhubuka, kutaguma hamwe, no kutagira icyo bitaho. Usanga aba bana mubyo bakora byose badashyira umutima hamwe, Ibi kandi bikomeza kubagiraho ingaruka kuko n’abarimu babigisha ntibabafasha kubisohokamo kuko akenshi aba barium batazi inkomoko yabyo niyo mpamvu wumva bavuga bati uriya mwana yaratunaniye. N’abana bahora mu bihano, bahora bakubitwa, batumwe ababyeyi maze na bwa bwenge buringaniye n’umuhati bari bafite ukagenda ucyendera. Ababyeyi babo nabo nubwo babifitemo uruhare ariko kubera kutabisobanukirwa nabo bashyiraho akabo maze umwana akabura amahoro kuva ubwo. Kuburyo hari igihe abura aho ahungira.
Ubushakashatsi bwakozwe na Grote na bagenzi umuhanga mu mitekereze n’imyitwarire ya muntu Bwagaragaje ko umuhangayiko w’ababyeyi mu gihe batwite ufitanye isano ya hafi no kuba abana bazabyara nibamara kuba bakuru bazagira indwara y’agahinda gakabije, indwara y’umuhangayiko ndetse n’amahane. Aba bana iyo bamaze gukura gusabana birabagora, bakaba banyamwigendaho cg bagira umuntu bagirana umubano ugasenyuka byoroshye nta mpamvu ifatika ibiteye; Kuburyo buri wese yibaza icyabaye bikamuyobera.
Uko bigaragara umwana uri munda ya nyina nubwo ataravuka ariko ashobora kugerwaho n’ibikomere bishobora no kuzamugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose. None ni gute twarinda uyu umwana kugerwaho n’ingaruka z’umuhangayiko mu gihe akiri munda? Ubushakashatsi bunyuranye bwagiye butanga imiti inyuranye kandi yose ntigurwa ntibisaba kuba warize ahubwo bisaba kubimenya no kugira umutima wo kubikora.
Umuti wa mbere n’ukumenya ko Gutwita ari kimwe mu bihe bikomeye umubyeyi w’umugore anyuramo. N’igihe ba yumva akeneye ubufasha bw’abandi bantu kurusha ikindi gihe cyose kugirango yumve atuje kandi arusheho gushira igihunga. Umubyeyi utwite iteka ahora ahangayikishijwe n’umwana atwite yibaza ibibazo byinshi, niba ari muzima, uko azaba asa, igihe azavukira ndetse akenshi anibaza niba azabyara agakomeza kubaho. Ibitekerezo bye, imigambi ye, inzozi ze zose ziba ziganjemo ubuzima bw’umwana we. Niyo mpamvu Niba uduteze amatwi uri umugabo ukaba ufite umugore cg uri umusore wenda ku rushinga, ku munsi wa mbere wamenye ko umufasha wawe atwite tangira kumuba hafi kurusha ikindi gihe cyose wabikoraga. Murinde imirimo mibi, mubwire amagambo amuhumuriza, mwubake umutima mwereko ko muri kumwe nubwo hari gihe nawe uhangayika. Uwo niwo muti wa mbere wo kurinda uwo muzabyara. Ubushakashatsi bugaragazako abagabo bita ku bagore babo imiryango yabo ifite amahirwe menshi yo kubyara abana bafite imibanire yuje urukundo, ubwenge n’ubumuntu.
Niba kandi uri umubyeyi w’umugore udukuriye igihe uzaba wasamye, wumva uhangayitse gerageza gusobanurira uwo mubana ko wumva ukeneye ko akuba hafi, wibimuhisha kuko bigira ingaruka ku mwana. Nubona adashobora kukumva iyegereze inshuti, abavandimwe muganire mu buryo ntacyo ubakinga maze umutima wawe wumve uruhutse. Niba ibi bidashobotse ushobora kugana inzobere mu mitekerereze n’imyitwarire ya muntu zikagufasha.
Umuti wa kabiri w’ingenzi burya nukuririmbira umwana uri munda n’umubyeyi utwite indirimbo zituje kandi zirimo amagambo aruhura umutima. ubushakashatsi bwakozwe na Unicef bugaragazako kuririmbira umwana uri munda bimutera akanyamuneza, bigatuma ubwonko bwe bukura, akagira umutima utuje maze ibi bikazamutera kugira ubwenge n’imibarire myiza. Umwana ufite guhera ku mezi atandatu aba afite ubushobozi bwo gutandukanya ijwi rya nyina ni ry’abandi bantu. Ashobora kumenya umukozeho n’uburyo amukoraho. Niyo mpamvu ari byiza kwirinda intonganya mu muryango ariko cyane cyane igihe hari umubyeyi utwite. Ubundi umwana aba yumva akwiye kuba ahantu heza hatuje nuko agenda atungurwa no kumva ibyo Atari yiteguye. Nibyiza kandi ko ababyeyi bafata umwanya wo kuganiriza umwana uri munda bamubwira amagambo meza ko bamukunda ko bamutegereje n’amatsiko kandi ko bashimishijwe cyane nuko azahagera amahoro.
Umuti wa gatatu n’imirire iboneye kandi ku gihe. Abayeyi batarya uko bikwiriye cg bagakoresha inzoga, itabi, n’ibindi biyobyabwenge ibi bigera ku mwana maze agatangira guhangayika ataranavuka. Harigihe binamunanira kwihangana inda ikaba yavamo cg akavuka atagejeje igihe.
Umuti wa kane n’ukugira imitekerereze iboneye. Ubushakashatsi bugaragaza ko umubyeyi utwite akwiriye guhora atekereza ibyiza, akirinda amatiku, gutakaza icyizere ahubwo akaba umwe mu bafite icyizere cyejo heza. Ibyo bituma n’umwana azabyara azavuka yigirira icyizere, atekereza kandi afite imbaraga zimufasha guhangana n’ibibazo.
Nkuko twagiye tubigarukaho kenshi ni byo koko ubu ngubu ni byiza iyo umubyeyi atwite, tumujyana kwa muganga bagusuma ubuzima bw’umwana muri rusange, bakareba niba umutima utera neza, imikorere y’ingingo, igihe azavukira, ubuzima bwa mama we ariko birakwiye ko hafatwa umwanya wo kumubaza imibereho ye bwite, uko yiyumva, imibare mu muryango,… Uko asobanurirwa uko akwiriye kwifata ngo ubuzima bwe n’umwana mu bigaragara bugende neza, akwiriye no gusobanukiw uburyo akwiye kwita kubuzima bwo mu mutwe kugirango bizarinde umwana we ibikomere.
Nyuma yo kureba ibi byose turasaba wowe udukurikiye uyu munsi gutangira kuraba niba bimwe mu bibazo ujya ugira mu mibanire n’abandi, mu kazi, mu mashuri, mu muryango, n’ahandi nta sano bifitanye n’imibereho wagize igihe wari munda, imibanire y’ababyeyi bawe, imibereho muri rusange, genocide, intambara, inzara, amakuba. Maze ubifateho umwanya utangire wige uko byahinduka ukaba mushya. Ariko Umusanzu ukomeye ugomba gutangira gutanga n’ukurinda abavuka kongera kugira ibikomere. Fata umwanya uhagije wo kwimenya kuva ugisamwa maze ushake amahoro yawe n’ayabagukomokaho ubarinda gukomereka.
Mu biganiro bitaha tuzarebera hamwe ibikomere umwana ashobora kugira amaze kuvuka nuko byakwirindwa n’impamvu umwana ariwe muntu w’ibanze wo kurindwa ibikomere. Turakurakira kubana natwe kuko tuzagera no kubikomera bya none n’uko byakomorwa ndetse nuko byakwirindwa.
Byanditswe na MUTUYIMANA Celestin