Akenshi iyo umuntu avuze ubuzima bwo mu mutwe ikiza mu mutwe bwa mbere ni ukuba umuntu adafite uburwayi bwo mu mutwe, nibyo koko ariko siho bigarukira gusa kuko umuntu ufite ubuzima bwiza bwo mu mutwe aba ari umuntu umerewe neza ubasha kunezerwa, gukoresha neza ubushobozi bwe mu kwikemurira ibibazo ahura nabyo mu buzima bwa buri munsi agaharanira icyamuteza imbere, akigirira akamaro kandi akakagirira n’umuryango mugari akomokamo, ninabwo bugira uruhare runini mu buryo twumva ibintu, twitwara ku bandi cyangwa dufata ibyemezo. Ubuzima bwo mu mutwe ni igice cy’ingenzi kuko kigira uruhare runini mu mibereho yacu guhera mu bwana kugeza umuntu akuze, bukubiyemo amarangamutima, , imiitekerereze, imyitwarire n’ imibanire n’abandi,. Wakibaza uti ese uburwayi bwo mu mutwe buterwa n’iki?
Uburwayi bwo mu mutwe buterwa n’ibintu byinshi bitandukanye harimo n’ibikomere umuntu ahura nabyo mu buzima abamo buri munsi. Ubuzima bubamo byinshi bitera iibikomere nk’uko twagiye tubibona mu biganiro byacu byatambutse ibyo bikomere bigenda bigabanya ubudaheranwa umuntu asanganwe kandi twabonye n’ingaruka bitera ku buzima bwo mu mutwe bityo kuba umuntu yagira uburwayi bwo mu mutwe ni ibisanzwe nk’uko yarwara izindi ndwara zose ndetse n’uwo ariwe wese ashobora kuba yarwara ntago uburwayi butoranya niyo mpamvu buri wese aba akwiriye gufata iyambere mu gihe agize umuntu we abonana ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe akaba yamushakira ubufasha akeneye ngo yongere amererwe neza. Uburwayi bwo mu mutwe bushobora kugira uruhare mu kwangirika kwa bimwe mu bice by’ubuzima bwo mu mutwe, ariho usanga umuntu agaragaza ibinyetso nko kutakibasha kurya, gusinzira, gusabana n’abandi, gukaraba, gukora inshingano ze uko bikwiye nko kwiga, akazi kuba umubyeyi n’ibindi, ntakikimushishikaza, yihebye cyangwa yaranze ubuzima, ahorana uburibwe buhoraho kwa muganga w’umubiri batabona ikibitera n’imiti ntigire icyo imumarira, akoresha inzoga n’ibiyobyabwenge bikabije, yibagirwa cyane, arakazwa n’ubusa, atabasha kuguma hamwe, ahora ahangayitse, ahorana agahinda, ntacyo akora ngo akirangize, atekereza kwigirira nabi cyangwa kubigirira abandi,atekereza kwiyahura cyangwa rimwe na rimwe akabigerageza ntibikunde, abona cyangwa akumva ibidahari.
Nubwo hari byinshi mu buzima byaba imbarutso yo guhura n’uburwayi bwo mu mutwe ariko hari n’icyo wakora kugirango wite ku buzima bwawe bwo mu mutwe ugamije kubwongerera ubudaheranwa binashobora kugufasha kunyura neza mu bibazo by’ubuzima ukabasha gukomeza bitaguhungabanyije
Ibi bikurikira ni bimwe mu byagaragaye ko bifasha umuntu mu kubungabunga ubuzima bwe bwo mu mutwe no kongera ubudaheranwa:
Kwigenera umwanya
Igenere umwanya wo kwimenya, kwikunda no kwiyitaho bihagije; hitamo umurongo wifuza ko ubuzima bwawe bugenderaho kandi wiyemeze kuwukurikiza, niyo byakugora mu ntangiriro cyangwa ntibigende iteka uko wabigennye bitewe n’uko ubwonko bwacu bukunda icyo bumenyereye ibabarire kandi wiyemeze guhozaho gahoro gahoro nirwo rugendo, igenere umwanya wo gusinzira no kuruhuka bihagije, wihugure umenye byinshi bigufasha gukura, hindura ibyo ubona bikwiye ko uhindura mu buzima bwawe kugirango burusheho kugenda neza, irinde ibitagufasha, kora ibyo ukunda kandi kenshi gashoboka nibura inshuro imwe ku munsi, hitamo ibyo ushaka kubyo wemerera ko biguma cyangwa byinjira mu buzima bwawe, wigenere ibyiza mu bushobozi bwawe nk’uko utekereza ko umubyeyi ugukunda yabigukorera : urugero: ibwire amagambo meza yuje impuhwe n’urukundo, tembera, humeka, andika igitabo, soma, karaba amazi ashyushye, jya muri salon, jya ku mazi, soma igitabo, reba film, umva umuziki, teka ibiryo ukunda, kora isuku aho utuye, karaba wambare neza, buri wese agira icyo akora akumva koko cyamwubatse umutima kigenere umwanya kuko uragikwiye.
- Kugira intego no guharanira kuyigeraho: aha navuga nko kubaho ubuzima bufite intego
Ihe intego mu buzima kandi uharanire kuyigeraho, Kimwe mu bintu bituma umuntu agira uburyohe bw’ubuzima ni ukumva ko hari impamvu bwira bugacya, hari impamvu ariho,. Mu by’ukuri buri wese avukana ubushake n’ubushobozi bwo kumenya intego y’ubuzima bwe, nubwo ibikomere uko biba byinshi mu buzima bwa muntu bigenda biba intandaro yo kubura icyerekezo no kwibaza byinshi, ariko wicika intege, wikumva ko ntacyo wageraho, umvira iryo jwi niyo ryaba rito rikubwira ngo ubikoze wabishobora, kuko rirakubwiza ukuri, kandi ntugire ipfunwe ryo gusaba ubufasha inshuti magara wizeye, umuvandimwe cyangwa inzobere mu mitekerereze n’imyitwarire ya muntu bibaye ngombwa.
- Gukora imyitozo ngorora mubiri
Kora imyitozo ngororamubiri ituma umuntu arushaho gutekereza neza bikongera imbaraga n’akanyamuneza kandi, bikagabanya amarangamutima ashaririye. Gena umwanya uhoraho mu wo gukora imyitozo ngororamubiri kandi ugerageze no kubyubahiriza, uwo uriwe wese mu mbaraga zawe ushobora gukora imyitozo ngororamubiri kuko bidasobanuye iteka gukora ibintu bikomeye cyane, ushobora kwiruka, ushobora koga, ushobora kugenda n’amaguru byose bigirira akamaro ubikoze
- Gusabana n’abantu ukunda kandi uzi neza ko bagukunda
Gusabana n’abandi bitera ibinezaneza umutima w’umuntu bigufasha guseka, kwishima, gusangira ibibi n’ibyiza byo mu buzima bwa buri munsi no kumva ko umuntu Atari wenyine, ibimubaho n’abandi bibabaho. Genera abantu wita abawe umwanya wo kubana nabo mugasabana
- Gushyira imbibi aho utifuza ko abandi bakurengera
Mu mibanire y’abantu n’abandi ni byiza kumenya aho abandi barenga bikakubangamira bikaba byiza kurushaho kubibamenyesha, nubwo abantu bamarana igihe kinini gute bari inshuti cyangwa babana nta gihe bizabaho ko umwe yareba mu ntekerezo z’undi ngo amenye ko icyo akoze cyamubangamiye cyangwa yagikoze uko atabishaka niyo mpamvu ari ingenzi cyane mu mibanire yawe n’abandi cyane cyane abo ukunda (inshuti, abavandimwe, ababyeyi, uwo mwashakanye, abana, abo mukorana…) kubagaragariza ibyiyumviro byawe biberekeye n’umurongo wifuza ko mwabiha.
- Gufasha abandi
Byubaka ubikorewe ariko kandi bikubaka cyane wowe ubikoze kuko uba wumva ko hari akamaro umaze, niba uzi umuntu ukeneye ubufasha bwawe (kumuhumuriza, kumuba hafi, ubufasha bufatika,…) cyane cyane muri ibi bihe, tera iyo ntambwe. Niba hari umuntu utekereza ko yigunze mwegere mufatire hamwe gahunda zamukura mu bwigunge
- Gusaba ubufasha mu gihe wumva ko ubukeneye:
Hari ubufasha bwagenewe abantu bafite ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe, abitaweho hakiri kare babasha kongera kumererwa neza ndetse abenshi bagakira burundu, mu gihe wibonaho cyangwa ukabona kuwo mubana ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe wibyihererana gana inzobere mu buzima bwo mu mutwe cyangwa mu mitekerereze n’imyitwarire ya muntu zigufashe